Mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru hari Koperative yitwa UKC (Uruhimbi Kageyo Cooperative) ihinga ikanatunganya ubwatsi bw’amatungo ikoresheje ikoranabuhanga ridakeneye gukoresha ubutaka, ibyo bita ‘Hydroponic Fodder Technology.’Iyo koperative imaze imyaka hafi ine ikora, yatangijwe n’abiganjemo urubyiruko rwabonaga uburyo amatungo agenda yiyongera mu baturage, ariko hakaba ikibazo cyo kuyabonera ubwatsi buhagije cyane cyane mu gihe cy’izuba.

Iyo koperative ifite inyubako bahingamo imbere mu nzu idakeneye ibikoresho bihambaye cyane, kandi ubwatsi bukera mu minsi irindwi yonyine, bakabugurisha ku borozi.
Umuyobozi Mukuru wa Koperative Uruhimbi Kageyo, Jackson Karara, asobanura uko bakora, avuga ko bagura ibinyampeke ku bahinzi birimo ingano, ibigori, amasaka n’ibindi. Babishyira ahantu habugenewe, bagashyiramo amazi yonyine, nta fumbire cyangwa indi miti yica udukoko.
Avuga ko ubwatsi bahinga bugenewe amatungo hafi ya yose arya ibyatsi. Ubwatsi busaruwe mu minsi ine babugaburira ibiguruka nk’inkoko, imbata, dendo n’izindi. Ubwatsi busaruwe mu minsi itandatu babugaburira ingurube, inkwavu, ihene n’intama. Ubwatsi busaruwe mu minsi irindwi bugaburirwa amatungo maremare nk’inka, ingurube, ingamiya,…

